Items filtered by date: Wednesday, 04 January 2017

Nyuma y’amakuru y’iturika rya battery ryagiye rivugwa kuri telefoni za Galaxy Note S7 zikorwa n’uruganda Samsung kugeza ubwo hafashwe umwanzuro wo kuzikura ku isoko, uru ruganda rwatangiye umwaka rushyira hanze telefoni nshya zigize uruhererekane rwa Galaxy A.

Muri Nzeri 2016 nibwo uruganda rwa Samsung rwafashe umwanzuro wo guharika icuruzwa rya Galaxy Note 7 ndetse izigera kuri miliyoni 2.5 zari zaramaze kugera ku isoko zisubizwa mu ruganda.

Nubwo 2016 isa n’itaragendekeye neza uruganda rwa Samsung, 2017 itangiye bashyira hanze Galaxy A3 na Galaxy A5 zombi zijya kugira imiterere imeze nk’iya Galaxy S7 yakunzwe n’abatari bake.

Izi telefoni ziri mu byiciro bibiri bitewe n’umubyimba wazo, zishobora kumara iminota igera kuri 30 mu mazi afite uburebure bwa metero 1.5 ariko ntizigire icyo ziba, ikindi kandi ntizinjirwamo n’ivumbi.

Samsung Galaxy A3 na A5 zombi zifite ubushobozi bwo gushyiramo ikarita yo kubika ibintu bitandukanye (MicroSD card) kugera kuri 256GB.

Zifite kandi ikoranabuhanga rituma ushobora kwifata selfie cyangwa ifoto isanzwe kabone n’ubwo waba uherereye ahantu hari urumuri ruke.

Biteganyijwe ko zizagera ku isoko mu ntangiriro za Gashyantare 2016.

Published in Ikoranabuhanga

Abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter bashyizwe igorora kuko bagiye kujya bakosora ibyo baba banditse bagashyiramo amakosa, dore ko kuva rwatangira amagambo yabaga yanditswe bitashobokaga ko ahindurwa utabanje kuyakuraho.

Umuyobozi Mukuru wa Twitter, Jack Dorsey, yabajije abamukurikira kuri urwo rubuga icyo bifuza cyakongerwamo, bamusaba kwemererwa kujya bakosora ibyo baba banditse bifutamye.

The mirror yanditse ko ubusanzwe uwandikaga ikintu kuri Twitter atashoboraga kuba yagihindura bitewe n’uko ngo hifuzwaga ko ibiba byanditswe ku mbuga za internet bidahinduka kandi wenda byaramaze kubikwa n’abatari bake.

Gusa Dorsey yavuze ko bagiye kubitekerezaho. Ati “Ni ingenzi gukosora imyandikire? Twatanga akadirishya ko gukosora mu gihe cy’iminota itanu gusa cyangwa murashaka kujya mubikosora igihe icyo ari cyo cyose? Turi kubitekerezaho.”

Benshi mu bamukurikira bahise batangira kugaragaza ibyishimo. Uwitwa Alex Lawrence yahise yandika ati “Gukosora bizaba ari ikintu gishya cyiza cyiyongereyeho, ntushobora kubara inshuro nagererageje kubisiba, gukora kopi, kubihindura no kongera kubishyiraho.”

Jack yahise avuga ko na we ari uko byagiye bimugendekera amusubiza ko bari kubitekerezaho. Iyi mpinduka isobanura ko mu gihe umuntu yaba yibeshye ku byo yanditse ashobora kugaruka akabikosora.

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwashinzwe n’abagabo b’Abanyamerika barimo Jack Dorsey, Noah Glass, Biz Stone na Evan Williams muri Werurwe 2006, rutangizwa ku mugaragaro muri Nyakanga uwo mwaka.

Hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nzeri 2016, uru rubuga rwari rumaze kugira abarukoresha bandikaho amakuru n’ubutumwa bugufi buzwi nka tweets bagera kuri miliyoni 317.

Published in Ikoranabuhanga

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent de Gaulle, yemeye ko mu bihe byashize hagiye habaho kwihuta mu guhitamo abatoza b’Amavubi, akenshi bikaba n’intandaro yo kuzana abadashoboye kuko nta bushishozi mu kubahitamo cyangwa ngo bahige imihigo mbere yo guhabwa akazi.

Nzamwita yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’Abanyamakuru gisoza umwaka agaragaza ibyakozwe muri 2016 ndetse n’imigambi mishya yo guteza imbere umupira w’amaguru izashyirwa mu bikorwa muri 2017.

Asobanura impamvu Amavubi amaze amezi ane atagira umutoza yagize ati“Twabanje gushyiraho imirongo migari ijyana n’ibihe turimo. Twasanze iyo tugiye twihuta vuba vuba aribwo dufata umuntu wese uje kandi nta kintu cyatwihutishaga kuko nta marushanwa twari tukirimo yaba aya CAF, ay’igikombe cy’Isi ndetse na CHAN ntayo turimo.”

“Ibi bizatuma tugira umwanya uhagije wo kwitegura ku buryo mu minsi iri imbere tuzashyira itangazo hanze ryo gushaka umutoza tunashyireho n’imirongo migari y’ibyo twifuza ko aba yujuje ndetse n’amasezerano tujye tuyaganira dutuje kugira ngo hatazabaho bya bindi byo gupfa gusinya gusa. Ikindi tuzanaganira ku mihigo tumubwire tuti ibyo ugomba kugeraho ni ibi utabigezeho ugasezera.”

Nzamwita atangaza ko uburyo mbere bahaga umutoza amasezerano amurinda igihe yirukanywe,byatumaga arusha inyungu igihugu mu gihe yirukanywe.

Ati “Icyahindutse ni uko tugomba gushyiramo imbaraga, ingingo zirengera u Rwanda zikaba nyinshi kurusha iz’umutoza. Twe tugendera ku mahame y’imyaka ibiri y’amasezerano mu gihe ibindi bihugu bagendera ku musaruro. Ni ukuvuga ushobora gufata umutoza ukamubwira uti uzangeza mu majonjora ya nyuma ya CAN atahakugeza ukamuvanaho ugashyiraho undi.”

Yatanze urugero avuga ko muri CAN igiye kubera muri Gabon, imikino ishobora kurangira hari abatoza beretswe imiryango mu gihe baba batashoboye gutanga umusaruro bitezweho.

Ati " Imikino ya CAN nirangira abazaviramo mu matsinda mumenye ngo 80% bazirukanwa kuko wasanga bafite inshingano zo kugera muri ½ cyangwa ¼, bazavamo hajyemo abandi. Ubu nta kuvuga ngo mvuyemo umpe ya mafaranga y’amezi yose yari asigaye, ntibikibaho. Ni bya bindi mujya mutubaza ngo ese intego mwamuhaye ni izihe? Ubu nibyo tugiyemo mu masezerano, tuzababwira tuti twumvikanye ko azatugeza hano n’atahatugeza azaba yanditse ibaruwa.”

Mu minsi yashize Nzamwita yari yatangaje ko Ferwafa iri gukorana na DFB, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage kugira ngo rifashe mu kubona umutoza wazaza gusimbura Jonathan Mckinstry wirukanwe muri Kanama umwaka ushize nyuma y’umusaruro mubi yagaragazaga.

Amavubi yagiye arangwa no guhinduranya abatoza bya hato na hato, abenshi ntibayatindemo bitewe no kuba baba batoranyijwe mu buryo bushidikanywaho na benshi dore ko hari ubwo haba hari abatoza bazwi bafite ibigwi mu guteza umupira w’amaguru imbere aho banyuze, ariko mu Rwanda bakimwa amahirwe hagatoranywa abatangiye kwiga gutoza.

Published in Siporo

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli bitangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatatu, aho Essence yazamutseho amafaranga 22 naho mazutu yiyongeraho amafaranga 18.

RURA yatangaje ko guhera kuri uyu wa 4 Mutarama 2017, igiciro cya essence i Kigali kitagomba kurenga amafaranga 970 kuri litiro kivuye kuri 948 cyari kiriho mu Ugushyingo 2016. Igiciro cya Mazutu cyo ntikigomba kurenga amafaranga 932 y’u Rwanda kuri litiro kivuye kuri 914 cyariho mu Ugushyingo umwaka ushize.

RURA yatangaje ko iri zamuka ry’ibiciro rishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga. Yagaragaje kandi ko iryo zamuka ridafite ingaruka ku biciro byo gutwara abagenzi (Public Transport Fares).

Published in Ubukungo

Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda bwagaragaje ko hari undi muntu wa gatatu ukekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bikekwa ko ari muri New Zealand.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Faustin Nkusi yabwiye The New Times ko bohereje ibirego bya Pheneas Nzaramba muri New Zealand, ariko batazi neza niba yaba atarahinduye imyirondoro cyangwa aho atuye kugirango adatabwa muri yombi.

Ati “Icyo gihe twohereje ibirego aho yari ari muri New Zealand, gusa bariya bantu bakomeza guhindura aho babarizwa.”

Yakomeje agira ati “Pheneas Nzaramba ashinjwa Jenoside no kurimbura imbaga nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Amakuru yakusanyijwe yagaragaje ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyakizu.”

Amakuru avuga ko mu gihe cya Jenoside Nzaramba yari umucungamari w’itorero ry’Ababatisita mu Rwanda ahitwa i Nyatanga muri Paruwasi ya Nyakizu, ahahoze ari muri Butare ubu ni mu karere ka Huye. Ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi, gutwika inzu z’abahigwaga no gufata ku ngufu abagore.

Umwaka ushize Nkusi yavuze ko bari bamaze kohereza ibirego by’abantu batatu bakekwaho Jenoside birimo ibya Eugene Uwimana, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, byoherejwe mu 2004, ibya Enock Ruhigira, byoherejwe mu 2007 muri New Zealand bikekwa ko ariho bihishe.

Icyo gihe ikinyamakuru The Dominion Post, cyo muri Wellington cyanditse ko umwe mu Banyarwanda baba muri New Zealand ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashaka ko amakuru yatanzwe n’abatangabuhamya yagirwa ibanga mu rubanza rwe rwo kwiregura.

Bidatinze kuwa 20 Nyakanga 2016 abayobozi bo mu Budage bataye muri yombi Ruhigira ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Frankfurt. U Rwanda rukaba rwarakurikiranye rwohereza ibirego bye mu Budage, aho kugeza ubu afunzwe higwa ku cyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.

Ruhigira w’imyaka 65, yari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Habyarimana.

Nkusi yanatangaje ko abagenzacyaha n’abashinjacyaha bo muri New Zealand baje mu Rwanda inshuro enye gukora iperereza ku bakekwaho ibyaha. Ibi ngo bikaba bitanga icyizere ko abakekwaho Jenoside bari muri kiriya gihugu bazagezwa mu butabera.

Ati “Ubwa nyuma byari mu 2009, kuza kwabo cyari ikimenyetso cyiza ariko tugomba gutegereza, turacyategereje nubwo bifata igihe kirekire ariko bizihutishwa n’ubufatanye bugenwa n’amategeko mpuzamahanga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, yasabye ko ibihugu byose bifasha mu itabwa muri yombi ry’abakoze Jenoside bakidegembya.

Ati “Kugeza ubu ibihugu biracyacumbikiye abantu bakoze Jenoside kandi byose bizi ko yakorewe Abatutsi. Ubusabe bwacu ni uko ibihugu bishyira imbaraga mu gufasha ubutabera bw’u Rwanda kuburanisha bariya banyabyaha. Ibihugu bikeneye kubohereza kuburanira mu Rwanda aho bishoboka cyangwa bikababuranishiriza mu nkiko zabyo.”

Urwego rushinzwe gushakisha abakoze Jenoside ntiruhwema kuvuga ko ubushake bwa politiki ari imbogamizi ikomeye ituma abakekwaho Jenoside badatabwa muri yombi.

Kuva mu 2007 urwo rwego rwashyirwaho, ibirego n’impapuro zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bigera kuri 620 byatanzwe mu bihugu 32 byo muri Afurika, u Burayi, Amerika ya ruguru, Canada na New Zealand.

Published in Poritike

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya Gatatu 2016, umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP) wavuye kuri miliyari 1,506 Frw ukagera kuri miliyari 1,662 Frw, ni ukuvuga izamuka rya 5.2% ugereranyije n’igihe nk’iki mu 2015.

Iki gipimo cyaragabanutse ugereranyije n’ibihembwe byabanje, kuko mu gihembwe cya mbere cya 2016 cyari kuri 7.3%, naho mu gihembwe cya kabiri kikaba cyari kuri 5.4%.

Mu gihembwe cya gatatu 2016, ni ukuvuga guhera Nyakanga, Kanama na Nzeri, ubuhinzi n’ubworozi byazamutseho 1%, inganda zizamukaho 7% naho serivisi zizamukaho 6%.

Mu gihembwe cya kabiri 2016, ni ukuvuga Mata, Gicurasi na Kamena, ubuhinzi n’ubworozi byazamutseho 3%, inganda zigabanukaho 2% naho serivisi zizamukaho 9%.

Raporo ya NISR y’igihembwe cya gatatu 2016, igaragaza ko serivisi zikomeje kuza ku isonga mu gutanga umusanzu ufatika ku izamuka ry’ubukungu bw’igihugu kuko zihariye 48% by’umusaruro mbumbe, ubuhinzi n’ubworozi bikagira uruhare rwa 33% naho inganda zikagira uruhare rwa 13%.

Ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byagabanutseho 13% ahanini bitewe n’ikawa yagabanutseho 14% n’icyayi kigabanukaho 23%. Inganda ahanini zatejwe imbere n’ubwubatsi bwazamutseho 12%.

Ubucuruzi bwo kuranguza n’ubw’ikintu kimwe kimwe bwazamutseho 9%, amahoteli na resitora bizamukaho 6%, serivisi za leta zihabwa abaturage zizamukaho 19%, naho itumanaho no gutanga amakuru bigabanukaho 2%.

Muri rusange kugeza mu gihembwe cya gatatu cya 2016 ubukungu bw’u Rwanda bukaba bwarazamutseho 6%, ni mu gihe mu mezi atandatu ya mbere ya 2016 ubukungu bw’u Rwanda bwari bwateye imbere 6.5%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, aherutse gutangaza ko hari ibipimo byerekana ko ubukungu buzakomeza gutera imbere, ku buryo ibipimo igihugu cyihaye bishobora kugerwaho.

Yagize ati “Tubona ko igipimo twari twihaye cy’uko ubukungu bushobora gutera imbere ho 6%, kereka habaye ibidasanzwe mu buhinzi ariko tubona igipimo twari twihaye nk’igihugu dushobora kukigeraho.”

Ubukungu bw’u Rwanda bwugarijwe ahanini no guta agaciro k’ifaranga, kuko Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko muri uyu mwaka kugeza mu mpera z’Ugushyingo ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ho 9.3%, ugereranyije nuko ryari ryagataye kuri 6.8% umwaka ushize.

Ibi ngo byatewe akenshi n’ikinyuranyo kigihari mu guhahirana n’amahanga, aho hari icyuho mu bitumizwa hanze ugereranyije n’ibyoherezwayo, izamuka ry’ibiciro ku isoko ahanini ku biribwa, bitewe n’amapfa yabayeho.

source: Igihe.com

Published in Ubukungo

Ubuvugizi bwabaturage niyo ntego yacu!

Photo Gallery