Uburyo bushya bwo kubika amakuru kumateka ya JENOCIDE yakorewe abatutsi....

12 Nov 2015
1225 times

Urwego rushinzwe ikusanyamakuru n’ishyinguramakuru mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ruravuga ko binyuze ku rubuga rushya rwa internet, ikoranabuhanga, rigiye kugira uruhare rukomeye mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rubuga rwamuritswe ku mugaragaro www.genocidearchiverwanda.org.rw, ruriho amakuru ndetse n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, rwitezeho kuzagira uruhare rukomeye mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside, kandi rukaba n’isoko y’amakuru ku bantu bose bakenera kumenya amakuru anyuranye ku bice by’igihugu bifite amateka kuri Jenoside.

Amakuru ashyirwa ku rubuga ashyinguye mu buryo bw’inyandiko, amafoto, amajwi n’amashusho ndetse habaho n’ikarita ishobora gufasha umuntu kumenya aho inzibutso ziherereye.

Rate this item
(0 votes)

Ubuvugizi bwabaturage niyo ntego yacu!

Photo Gallery