New Zealand: Undi Munyarwanda ukekwaho Jenoside birakekwa ko yihishe muri New Zealand Featured

04 Jan 2017
563 times

Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda bwagaragaje ko hari undi muntu wa gatatu ukekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bikekwa ko ari muri New Zealand.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Faustin Nkusi yabwiye The New Times ko bohereje ibirego bya Pheneas Nzaramba muri New Zealand, ariko batazi neza niba yaba atarahinduye imyirondoro cyangwa aho atuye kugirango adatabwa muri yombi.

Ati “Icyo gihe twohereje ibirego aho yari ari muri New Zealand, gusa bariya bantu bakomeza guhindura aho babarizwa.”

Yakomeje agira ati “Pheneas Nzaramba ashinjwa Jenoside no kurimbura imbaga nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Amakuru yakusanyijwe yagaragaje ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyakizu.”

Amakuru avuga ko mu gihe cya Jenoside Nzaramba yari umucungamari w’itorero ry’Ababatisita mu Rwanda ahitwa i Nyatanga muri Paruwasi ya Nyakizu, ahahoze ari muri Butare ubu ni mu karere ka Huye. Ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi, gutwika inzu z’abahigwaga no gufata ku ngufu abagore.

Umwaka ushize Nkusi yavuze ko bari bamaze kohereza ibirego by’abantu batatu bakekwaho Jenoside birimo ibya Eugene Uwimana, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, byoherejwe mu 2004, ibya Enock Ruhigira, byoherejwe mu 2007 muri New Zealand bikekwa ko ariho bihishe.

Icyo gihe ikinyamakuru The Dominion Post, cyo muri Wellington cyanditse ko umwe mu Banyarwanda baba muri New Zealand ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashaka ko amakuru yatanzwe n’abatangabuhamya yagirwa ibanga mu rubanza rwe rwo kwiregura.

Bidatinze kuwa 20 Nyakanga 2016 abayobozi bo mu Budage bataye muri yombi Ruhigira ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Frankfurt. U Rwanda rukaba rwarakurikiranye rwohereza ibirego bye mu Budage, aho kugeza ubu afunzwe higwa ku cyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.

Ruhigira w’imyaka 65, yari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Habyarimana.

Nkusi yanatangaje ko abagenzacyaha n’abashinjacyaha bo muri New Zealand baje mu Rwanda inshuro enye gukora iperereza ku bakekwaho ibyaha. Ibi ngo bikaba bitanga icyizere ko abakekwaho Jenoside bari muri kiriya gihugu bazagezwa mu butabera.

Ati “Ubwa nyuma byari mu 2009, kuza kwabo cyari ikimenyetso cyiza ariko tugomba gutegereza, turacyategereje nubwo bifata igihe kirekire ariko bizihutishwa n’ubufatanye bugenwa n’amategeko mpuzamahanga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Naphtal Ahishakiye, yasabye ko ibihugu byose bifasha mu itabwa muri yombi ry’abakoze Jenoside bakidegembya.

Ati “Kugeza ubu ibihugu biracyacumbikiye abantu bakoze Jenoside kandi byose bizi ko yakorewe Abatutsi. Ubusabe bwacu ni uko ibihugu bishyira imbaraga mu gufasha ubutabera bw’u Rwanda kuburanisha bariya banyabyaha. Ibihugu bikeneye kubohereza kuburanira mu Rwanda aho bishoboka cyangwa bikababuranishiriza mu nkiko zabyo.”

Urwego rushinzwe gushakisha abakoze Jenoside ntiruhwema kuvuga ko ubushake bwa politiki ari imbogamizi ikomeye ituma abakekwaho Jenoside badatabwa muri yombi.

Kuva mu 2007 urwo rwego rwashyirwaho, ibirego n’impapuro zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bigera kuri 620 byatanzwe mu bihugu 32 byo muri Afurika, u Burayi, Amerika ya ruguru, Canada na New Zealand.

Rate this item
(0 votes)

Ubuvugizi bwabaturage niyo ntego yacu!

Photo Gallery