Rwanda: Muri 2016, hari abarose nabi bubakeraho batekereza imikino

23 Dec 2016
407 times

Barose nabi... 2016 wabaye umwaka w’inzozi mbi ku Banyarwanda mu bijyanye n’imikino, barota nabi bubakeraho biteze ko Amavubi ashobora kugera kure muri CHAN ariko asezererwa bidateye kabiri, Basketball biba uko habura itike yo kujya mu cy’Isi; mu magare bazikabya igice kuko bashakaga ko ukinira ikipe y’urwa Gasabo aryegukana ariko birema agatima bati ‘na we ni Umunyarwanda’.

Burya ngo hari inzozi urota ukumva wagezeyo pe, simvuze ariko zimwe za ba basore batangiye kuba ingimbi, ahubwo aha ni nko kurota wakamiwe ayera ku ruhimbi cyangwa se ukarota ubona inyana zidagadura mu ruhongore ngo burya biba bifite icyo bivuze ku munyarwanda wa nyawe… gusa aha, hari n’igihe urota za zindi ziza bukarinda bucya, ugasuhuza umutima ubutitsa, ugashaka icyagukangura ukakibura, wagirango uricuye ugashima Rurema, gusa wakongera gutora agatotsi zikagaruka..2016 ni inzozi mbi ku banyarwanda bakunda imikino.

Bijya gutangira, u Rwanda rwakiriye irushanwa riza ku mwanya wa kabiri mu gukomera kuri uyu mugabane mu y’amakipe y’ibihugu. Inzozi z’abanyarwanda, kwari ugukomereza aho twasoreje, kuko irushanwa u Rwanda rwaherukaga kwakira, ikipe y’igihugu yari yageze ku mukino wanyuma hari muri CAN U17 ya 2011, iyonnye ihoramo, abanyarwanda barotaga ibirenze ku Mavubi makuru.

CHAN 2016 yatangiye neza, u Rwanda rutsinda imikino ibiri ibanza, gusa biza kurangira ibyishimo by’abanyarwanda bibaye nka bya bitwenge by’inkoko, bimwe bishiriria mu kwayura: imikino ibiri yakurikiye, u Rwanda rwarayitakaje, rutsindwamo ibitego bitandatu, rutsinda bibiri, rusezererwa muri ¼ cy’irangiza na Congo Kinshasa yaje kwegukana irushanwa. Ibyakurikiye byabara uwari kuri stade Amahoro, gusa u Rwanda nibura rwasigaranye ishimwe ryo kwakira neza, bituma rushobora no kuzahabwa igikombe cya Afurika cya 2025.

Umunyarwanda rimwe yagize ati hataka nyirukozwemo uteruranywe n’ibintu aranuma undi ati agahinda si uguhora urira cyane ko n’ubundi ay’umugabo atemba ajya mu nda. Umusaruro w’Amavubi muri CHAN wari ubabaje bihagije ku bakunzi ba ruhago nyarwanda bari baritabiriye iri rushanwa ku bwinshi. Gusa ibintu byaje kuba bibi kurushaho, ubwo aba babonaga ikipe yabo itsindirwa mu birwa bya Maurice muri Werurwe, aho icyizere n’inzozi zo kujya muri CAN 2017 zahise ziyoyoka. Ubwo bari bagitekereza ibibaye, Amavubi yaje gutsindirwa mu rugo na Mozambique bishyira akadomo ku rugendo rwo muri CAN… 2016 yahise iba inzozi mbi ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Rate this item
(0 votes)

Ubuvugizi bwabaturage niyo ntego yacu!

Photo Gallery