KAYONZA: Abahoze bakorera amakomini barasaba ibirarane bya bo. Featured

23 Dec 2016
363 times

Yanditse na Hirwa Benjamin

Abakozi bagera kuri 30 bahoze bakorera ibyari amakomini ya Muhazi, Kabarondo na Kayonza izi zose kuri ubu zikaba zikubiye mu karere ka Kayonza.

Bavuga ko kuva ibirarane byabo byakwimurirwa mu nshingano z’akarere ka Kayonza ntako batagize ngo batange ibisabwa kugirango babashe kwishyurwa nyamara kugeza ubu bikaba ntacyo biratanga.

Nyuma y’uko aba bari abakozi b’amakomini babonye ko akarere ka Kayonza karimo kudindiza igikorwa cyo kubishyura ibirarane byabo bagerageje kwiyambaza izindi nzego zirimo minisitere y’ubutegetsi bw’igihugu, iy’abakozi ba Leta n’umurimo ndetse n’urwego rw’umuvunyi, mu buryo bunyuranye aba nabo ngo bagiye basaba akarere ka Kayonza gushaka inzira zo gukemura burundu iki kibazo ariko nabyo ntibigire icyo bitanga ku buryo bamwe bavuga ko banamaze gucika intege cyane ko agaciro ayo mafaranga yari afite icyo gihe ubu atariko agifite, ibi kandi ngo bikiyongeraho andi batakaza mu isiragizwa ryo gutanga ibyangombwa rya hato na hato.

Akarere ka Kayonza gafite inshingano zo kwishyura ibi birarane kavuga ko nyuma yo kwemeza urutonde rw’abafitiwe ibi birarane bose rwoherejwe muri ministere y’imari n’igenamigambi, ku buryo ngo isaha iyo ariyo yose ayo mafanga ashobora kuboneka nk’uko Murenzi Jean Claude uyobora aka karere yabitangarije Tv na Radio one.

Abo bakozi uko ari 30 bahoze bakorera ibyari amakomini ya Muhazi, Kabarondo na Knmayonza byabanje guhinduka uturere twa Cyarubare, Kabarondo na Kayonza mbere y’uko byose binduka akarere ka Kayonza, bose hamwe bakaba bishyuza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni enye n’ibihumbi 575

Rate this item
(0 votes)

Ubuvugizi bwabaturage niyo ntego yacu!

Photo Gallery