MUHANGA: Arashinja abayobozi kumutoteza azira gutanga amakuru. Featured

20 Dec 2016
247 times

Tariki ya 24 Ugushyingo 2016  nibwo TV na Radio1 byabagejejeho inkuru y’umwana w'imyaka ine utaragannye ishuri ahubwo agahitamo gucururiza mu  mihanda no muri gare ya Muhanga  shikarete zo mu bwoko bwa Orbit ndetse akanavuga ko ako kazi agashoboye .

Ubwo umubyeyi w’uyu mwana witwa Murekatete Angelique yabazwaga impamvu yohereza uwo mwana mu bucuruzi aho kumwohereza ku ishuri Murekatete yavuze ko abiterwa n'ubushobozi buke bityo amwohereza mu rwego rwo kugirango babone icyo barya n'ayo bishyura ubukode bw’inzu babamo ngo kuko amafaranga ya VUP bahabwaga mbere kuri ubu bayahagaritse .

Ubwo tv na Radio 1 byongerega  gusura uyu muryango ,afite ikiniga , Murekatete Angelique yavuze ko nyuma yo gusurwa,yategetswe gukura uwo mwana mu muhanda ndetse ngo na nyuma  aterwa ubwoba n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akari ka Kagitarama ariwe DUSHIME Sixbert. biragoranye kumva icyo avuga bitewe n'ikibazo afite mu mivugire ariko muri make yagize ati"ubwo najyaga muri gahunda yo kwandikisha abana nabwiwe nabi n'umunyamabanga nshingabikorwa w'akagari ka ka gitarama ngo nareze ubuyobozi mu itangaza makuru. kuva icyo gihe batubujije kongera gucuruza aranabwira ngo nzasubire aho navuye mve muri aka gace ndetse ambwira ko ninongera bazanamfunga. nabasabye kongera kumpa inkunga y'ingoboka VUP nk'uko nayibonaga kugirango mbe nava mu muhanda nshake ikindi cyambeshaho bambwira ko inkunga ngenerwa ari iy'umutekano gusa."

Ngo ingaruka y'ibi ntiyatinze guhita ibageraho kuko ngo kugeza ubu ari we ari abana batunzwe no gusaba ibyo kurya mu baturanyi yagira amahirwe akabona uwo yafurira imyenda akamuha ikimubeshaho n’umuryango we.

kuri ubu ngo ahangayikishinjwe n'aho azerekeza nyuma yo kwirukanwa mu nzu yakodeshaga  dore ko nayo yabuze ay'ubukode nta n'aho ateganya kuyakura.

Ubuyobozi bw'akagari ka kagitarama bwo bwavuze ibyo bwabwiye Angelique byose kwari ukwiganirira butari bukomeje.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu kagari ka kagitarama we yavuze ko amakuru yakuye ku muyobozi ushinzwe imireho myiza y'abaturage mu murenge wa Nyamabuye ari uko Angelique ari ku rutonde rugereje kwigwaho ngo harebwe n'iba yahabwa inkunga y'ingoboka ibi bikaba binyuranye n'ibyo umunyamabanga nshinga bikorwa w'uyu murenge yari yatangaje mbere dore ko yari yashimangiye ko urwo rutonde aruriho.

Si ubwa mbere mu itangazamakuru humvikana abatanga amakuru bakabizira nyamara akenshi  ibyo bavuga biba biri mu nyungu rusange z’abaturage.

Gusa hari n’abavuga ko impamvu bamwe mu bayobozi batishimira kuvugwaho ibitagenda neza ahanini usanga bibangamira inyungu zabo bwite.

Rate this item
(0 votes)

Ubuvugizi bwabaturage niyo ntego yacu!

Photo Gallery