Ruhango: Barasabwa imisoro y’ubutaka nta byangombwa byabwo bagira. Featured

10 Nov 2016
715 times

Abaturage basaga imiryango 10 itandukanye batuye mudugudu wa Mujyejuru ya 2 mu kagari ka Nyamagana mu karere ka Ruhango, baravuga bamaze imyaka 5 basiragira mu nzego z’ubuyobozi basaba ibyangombwa by’ubutaka bwabo ntibabihabwe none bakaba bari no kwishyuzwa umusoro wabwo.

Mu mwaka wa 2011 ngo indege yafotoye ubutaka bwo mu mudugudu wa Mujyejuru ya 2 maze amakuru y’ibyavuye muri iyo foto agaragaza ko abaturage basaga icumi mu batuye muri aka gace batuye ku butaka bwiswe ubwa leta. Mu 2013 ariko ubuyobozi bw’akarere ngo bwaje kubwira aba baturage ko iyo foto y’indege yarimo kwibeshya, basabwa kwegera inzego z’ubuyobozi bagahabwa ibyangombwa byemeza ko ubutaka ari ubwabo aho kuba ubwa leta, kugeza ubu ariko ngo bamwe muri bo ngo barabihawe mu gihe abandi batarabihabwa.

Umwe muri bo yagize ati ” … usanga umuturanyi wawe wifite (umukire) afite icyangombwa ariko wowe rubanda rugufi ntacyo, tukibaza rero uburyo babibonye bikatuyobera.”

Nyuma yo kugeza iki kibazo ku nzego zinyuranye mu myaka itanu yose ishize nta na rumwe rubaha igisubizo cy’uburyo bahabwa ibyangombwa, kuri ubu aba baturage batuye munsi gato y’akarere ka Ruhango, bavuga ko bahangayikishijwe no kuba bari kwishyuzwa imisoro ku butaka badafitiye ibyangombwa bya burundu kandi ngo baranagerwaho n’ingaruka zo kuba badashobora kwiteza imbere bifashishije uyu mutungo utimukanwa bafite.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ruhango, TWAGIRIMANA Epimaque avuga ko niba aba baturage bari kwishyuzwa amafaranga y’umusoro bivuze ko ibyangombwa byabo byasohotse ariko ngo niba hari n’ikindi kibazo gishobora kuba kirimo bakegera urwego rushinzwe ubutaka bagasobanuza impamvu yo kudahabwa ibi byangombwa.

Gahunda yo kwandikisha ubutaka yatangiye mu Rwanda mu 2010, gusa yakunze kugaragaramo bimwe mu bibazo birimo nko kuba bamwe mu baturage batitabira kwandikisha impinduka zigaragara mu butaka bwabo nko mu ihererekanya ryabwo, bamwe mu baturage kugeza nanubu batarabwandikisha kimwe n’ibibazo by’abatarandikirwa ubutaka bitewe n’amakimbirane abugaragaramo.

Cyakora ku rundi ruhande ntihakwirengagizwa n’umubare utari muto w’abaturage bamaze igihe kitari gito basiragira ku byangombwa by’ubutaka ntibabihabwe ndetse ntibanahabwe ubusobanuro bw’impamvu yo kutabihabwa nkuko bigaragara kuri aba bo mu karere ka Ruhango.

Rate this item
(0 votes)

Ubuvugizi bwabaturage niyo ntego yacu!

Photo Gallery