Basketball: Perezida Kagame yashyikirije Angola U18 igikombe

01 Aug 2016
1436 times

Ikipe y’igihugu ya Angola mu batarengeje imyaka 18 yegukanye igikombe cya Afurika mu mikino yaberaga i Kigali itsinze Misiri ku mukino wa nyuma warebwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Misiri yari ifite iki gikombe giheruka gukinwa muri 2014, ni imwe mu makipe yari akomeye cyane muri iri rushanwa ryabereye i Kigali kuva tariki 22 Nyakanga kugeza uyu munsi kuri 31 Nyakanga 2016 ariko yatwawe igikombe itsinzwe ku manota 82-86.

Mu mukino utari woroshye hagati y’aba basore bo kwa Farawo n’abanya Angola warangiye igikombe gitashye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’Afurika, igihugu kimwe rukumbi kirangije irushanwa ryose nta mukino n’umwe gitsinzwe.

Agace ka mbere karangiye Angola iri imbere n’amanota 25-16, aka kabiri Misiri nayo igatsinda ku manota 24-16, n’aka gatatu igatsinda ku manota 21-17 ya Angola.

Agace ka kane Angola yagatsinze ku manota 19-16 amakipe yombi arangiza uduce tune tw’umukino anganya amanota 77-77 hitabazwa agace ka gatanu karangira ku manota 5 ya Misiri kuri 9 ya Angola.

Ku mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, Mali yatsinze Tunisia amanota 59-52.

Ikipe ya Angola, Misiri na Mali nizo zitahanye itike yo kuzahagararira Afurika mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 kizabera mu Misiri umwaka utaha.

Uko amakipe asoje irushanwa akurikirana

Angola yegukanye igikombe, Misiri yatsindiwe ku mukino wa nyuma, Mali, Tunisia, Rwanda, RDC, Algeria, Côte d’Ivoire, Uganda, Gabon na Benin isoje ari iya nyuma mu irushanwa.

Source: IGIHE.COM

Rate this item
(0 votes)

Ubuvugizi bwabaturage niyo ntego yacu!

Photo Gallery