Rwanda: Ismaila Diarra yahawe rugari ngo asohoke muri Rayon Sports

18 Jul 2016
1276 times

Ismaila Diarra, rutahizamu watsindiye Rayon Sports ibitego 12 muri shampiyona irangiye yamaze kumvikana na AFC Leopards yo muri Kenya ndetse akaba yaramaze gushyira umukono ku masezerano y’umwaka n’igice akinira iyi kipe itozwa na Ivan Jacky Minnaert wahoze muri Rayon Sports.

Abafana ba Rayon Sports bari bagifite icyizere ko bashobora kugumana Diarra ndetse bari batangije ubukangurambaga bwo gukusanya miliyoni umunani yatse kugira ngo agume mu ikipe.

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yatangarije IGIHE,arinacyo dukesha iyi nkuru ko uyu mukinnyi wari ukunzwe bikomeye n’abafana yananiranywe n’ikipe ku bijyanye n’umushahara.

Yagize ati “Twakoze ibishoboka byose kugira ngo agume hano kuko twifuzaga ko abakinnyi bacu bose nta n’umwe wavamo. Pierrot na Imanishimwe bongereye amasezerano, twari dukurikijeho Diarra ndetse amafaranga miliyoni umunani yari yadusabye twayamuhaga ariko umushahara w’ibihumbi 2000 by’amadorali asaba ntitwawubona. Ubwo nyine aragenda tuzashaka undi.”

Ubuyobozi bwemweraga kumuha 1000 cy’amadolari ya Amerika, asaga ibihumbi 780 (783 444) ariko we agasaba miliyoni imwe n’ibihumbi 500 (1 566 888), amafaranga ubuyobozi busanga ari menshi cyane atajya aboneka mu gihe ikipe ikibeshejweho n’abafana gusa.

Ismaila Diarra ushaka gusanga Ivan wamuzanye mu Rwanda ubu akaba atoza AFC Leopards ubusanzwe yahembwaga ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda muri iyi kipe yahesheje igikombe cy’Amahoro ku gitego kimwe yatsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

Nyuma yo kubura Diarra, Rayon Sports imbaraga yazishyize ku konerera amasezerano abandi bakinnyi yari isanganwe bariko kapiteni wa kabiri Tubane James ushakwa cyane na AS Kigali ndetse na Police FC.

Rate this item
(0 votes)

Ubuvugizi bwabaturage niyo ntego yacu!

Photo Gallery